Uko urubuga rukoreshwa

WWW.KOMISIYO.COM ni urubuga rwakozwe na INUMA TECHNOLOGY; ikigo k'ikoranabuhanga kibarizwa mu Rwanda. Uru rubuga rufasha umuntu uwo ari we wese  kwimenyekanishiriza (posting) ibyo afite n'ibyo akeneye mu buryo bworoshye kandi bwihuse no guhura n'ababikeneye byose ku buntu. Gukoresha uru rubuga kandi ntibisaba kurugiraho konti.

Ukeneye kumenyekanisha ibyo ufite cyangwa ibyo ukeneye:

  1. Jya ku rubuga aho bamenyekanishiriza.
  2. Hitamo niba ushaka kumenyekanisha ibyo ufite cyangwa ibyo ukeneye.
  3. uzuzamo ibisabwa:
  • Amazina yawe cyangwa ikigo ukorera
  • Guhitamo icyo umenyekanisha cyangwa ukeneye
  • Incamake ku cyo umenyekanisha cyangwa ukeneye n'igiciro cyacyo
  • Kugaragaza nomero za telefone ukoresha
  • Gushyiraho ifoto y'icyo umenyekanisha cyangwa ukeneye
  • Andika igisubizo ku kibazo ubazwa kugira ngo urubuga rumenye ko uri umuntu
  • Kanda KUMENYEKANISHA birahita bijya ku rubuga ako kanya aho abantu babibona.

Iyo umuntu abonye ku rubuga ibyo akeneye cyangwa  ashobora gutangira ubufasha yandika nomero za telefone akaza kuvugana na nyiri ibyamamazwa. ba nyiri rubuga ntaho baba bahuriye n'umuntu wese agira icyo ashyira ku rubuga, niyo mpamvu nta nkurikizi nimwe abakoze urubuga birengera ku byaba hagati y'abamamaza n'abakiriya babo. Ntago byemewe gukoresha urubuga mu buryo butemewe n'amategeko y'igihugu, ubirengaho arabyirengera kandi bigakurwa ku rubuga. Ukoresha urubuga aba yemeye aya mabwiriza yose yavuzwe haruguru. Ufite ikibazo ushaka kutubaza, inama wifuza kuduha cyangwa kwamamaza; kanda hano.

Sobanukirwa www.komisiyo.com

0